Abakinnyi ba Filimi mu Gihugu cy’u Buhinde batangaje ko babajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wakinaga amafilimi mu buryo busekeje.
Umwe mu bakinnyi wa Filimi bakoranye igihe kirekire, Anupam Kher mu butumwa bwe yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa mugenzi we wapfuye tariki ya 7 Werurwe agashyingurwa tariki ya 9 Werurwe 2023.
Anupam yavuze ko mu myaka 45 bamaranye ari inshuti banakorana amafilimi, avuga ko yamubereye inshuti magara ku buryo akimara kumva iyo inkuru y’urupfu rwe, yananiwe kubyakira. Yanavuze ko Satish kumubura bizatuma atazongera kunezerwa.
Kaushik azwi cyane mu mafilimi arimo urwenya ndetse yagiye yegukana ibihembo barimo Filmfare Best comedian award, yegukanye 1990 ndetse no muri 1997.
Zeenews.indian.com