Abarenga ibihumbi 10 bamaze guhungira mu Rwanda no muri Uganda

Spread the love

Kuva uyu mwaka watangira, nibura impunzi ibihumbi 10 zimaze guhungira mu Rwanda no muri Uganda zivuye mu Burasirazuba bwa Congo aho imirwano ikomeje hagati y’Ingabo za Leta n’Umutwe wa M23. Abarenga ibihumbi 10 bamaze guhungira mu Rwanda no muri Uganda.

Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, HCR, Matthew Saltmarsh, ku wa Gatanu yabwiye abanyamakuru i Genève, ko kuva muri Mutarama u Rwanda na Uganda byakira impunzi ziturutse muri RDC.

Ati “Abarenze 5500 bambutse umupaka bahungira mu Rwanda mu gihe abandi 5300 bahungiye muri Uganda kubera umutekano muke n’ubugizi bwa nabi.”

Amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo ari ku isonga mu amaze gutuma abaturage benshi bava mu byabo muri Afurika. Bibarwa ko abagera kuri miliyoni 5,8 bamaze kuba impunzi, kandi ko imiryango itanga inkunga idafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho. kuri ubu abarenga ibihumbi 10 bamaze guhungira mu Rwanda no muri Uganda

Saltmarsh yavuze ko mu 2023, HCR iri gukusanya miliyoni 232,6$ yo gufasha abavuye mu byabo n’impunzi zo muri RDC. Inkunga imaze kuboneka yo gutanga ubufasha kuri izi mpunzi ingana na 8% gusa.

HCR yatangiye kujya itanga ubufasha bundi kuri aba bantu, aho baganirizwa kugira ngo babashe gukira ihungabana batewe n’ibibazo bahuye nabyo.

Mu byumweru bishize, ubwo imirwano yari irimbanyije mu bice bya Kitchanga muri Masisi, hafi y’Umujyi wa Sake muri Kivu y’Amajyaruguru, habonetse umubare munini w’abantu bavuye mu byabo mu Cyumweru kimwe.

Saltmarsh yavuze ko imvururu zo muri Kitchanga muri Masisi zasize abantu 49 000 bavuye mu byabo mu Cyumweru cyo ku itariki ya 17 Gashyantare.

Mu bice bya Kibirizi muri Rutshuru, abandi ibihumbi 20 barahunze ku wa 6 Werurwe.

Kuva umwaka ushize, HCR ibara abagera kuri miliyoni bavuye mu byabo.

 

 


Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *